We’ve updated our Terms of Use to reflect our new entity name and address. You can review the changes here.
We’ve updated our Terms of Use. You can review the changes here.

Imyaka 20 Ishize

by CECILE KAYIREBWA

/
  • Streaming + Download

    Includes unlimited streaming via the free Bandcamp app, plus high-quality download in MP3, FLAC and more.
    Purchasable with gift card

      €10 EUR  or more

     

1.
INDOTO Natangiye ndota ndora ndi maso Nambaza imana nkuru y’irwanda Ngo jenoside iyobe uru Rwanda Ngo izabere ihataba abantu Izagwe ishyanga inyuma y’urwanda Iranga iraza iratuyogoza we Nyamara ntizaheze inzozi zanjye Dore baricuza amarorerwa Dore imbabazi ngo ziratangwa Dore umubano ubusabane Dore umutuzo ubu niyo ntego we
2.
INZOZI Imana imana Mana y’irwanda nsingize imana se bagenzi Imana niyi nkuru Imanaiterara amapfa burya Ni nayo itanga aho bahahira Nyabusa bana banjye nimuhumure Impumbya zababyeyi turi kumwe Mbafatiyeiryiburyo Kandi umusibo nejo Ejo bundi nzakabya inzozi yehe Izo narose Izo narose se bajyenzi Munzozi nziza z’urwererane Ukwezi n’inyenyeri byihariye ibicu Maze nkarota imana imbonekera Ije mugicu kiza kibengerana Iti wangaye gutinda ntuzangaye guhera yeyehe Urubyiruko rw’urwanda Bafasha ingabo hasi Hirya no hino y’imipaka Bati bashishwa nabi barakanyagwa Ubonye ngo baduteranye tumarane Dushyamirane nkabanzi Kandi tuva inda imwe yehehe Mumpinga ndende ihanitse cyane Irengeye urwanda rugari rwa gasabo Impundu ari nyinshi ni imihigo Maze ngo imbaga yose y’inyabutatu Mw’ijwi rimwe risa riranguruye Bati hehe amatage Ngo ntitugane ingoma bihumbi
3.
UBUTUMWA Iyi ndirimbo s’amaganya Iyi ndirimbo s’amarira Iyi ndirimbo niyo kwibuka nimpamo Ye baba we Ye mana we Iyi ndirimbo s’amaganya Dore imyaka yarikubye isaga icumi Ngiy’ibumbye makumya Makumyabiri n’impamo Ye baba we Ye mana we Iyi ndirimbo n’ubutumwa Ng’iyo agira akanya gato Aba yarabyivugiye n’impamo Ye baba we Ye mana we Iryavugwaga ngiryo ryaratashye Ya genocide yabay’impamo Ye baba we Ye mana we Ngubw’ubutumwa Ejo ntagira ntya nkiyandurukira Nkaba ntengushye uko ngana uku Ye baba we Ye mana we Inyikirizo Ngo murabeho,ngo murabeho Ngo murabeho musigare amahoro Ngo muramenye ntimuzabe imbwa Umugambi numwe urukundo rw’urwanda No kuzahora mwibuka Ndumva imirindi ndumva amasasu Ndumva induru n’imioborogo Abana bararira abandi barataka we Ayiwe mbagire nte Ye baba we Ye mana we Murabeho se babyeyi mwabyaye Urabeho se mukunzi twabyaranye Abana beza basa niwabo Ubamenye nabo bazakumenyere Ye baba we Ye mana we Ndabona ibyuma uko biraby’indimi Ndabona imihoro ndabona amahiri Imihini isonga abagihirita Ngayo amashoka yashotse rubanda Bashinyitse amenyo bakanuye amaso Baramena amraso nkabayavoma Cyangwa se uboshye amazi y’umugezi Ye baba we Ye mana we Murabeho se bavandimwe banjye Murabeho namwe nshuti twabanye Twasangiye akabisi nagahiye Umugambi numwe urukundo rw’urwanda No kuzahora mwibuka Narushye kurara mbunda bunda Narushye kwihisha uboshye igisambo Narushye ibihuru n’ibishugunda Namahwa ampanda anshishimura Narushye kurara butunda Munsi y’urugo iwanjye Narushye iyi nyota, narushye iri rungu Narushye ububwoba,narushye uyu mujinya Naka gahinda, ngabo baraje nduhuke Ye baba we Ye mana we Inyikirizo murabeho, murabeho murabeho musigare amahoro muramenye ntimuzabe imbwa Umugambi numwe urukundo rw’urwanda No kuzahora mwibuka Iryavugwaga ngiryo ryaratashye Ya genocide yatwahutsemo Ye baba we Ye mana we Ndumva urupfu runjyana runjyana Nabwo ubuzima buncika buncika Ye baba we Ye mana we
4.
UBUPFUBYI Nimureke nerure nganye ni mu gihe,ni mu gihe Simpfe n’ikindi urupfu rwo rurasanzwe Simpfe n’kindi intambara nayo irasanzwe Ref :ayiwe ayiwe urupfu Rwagashinyaguro Urwishe data rukica mama ruragatsindwa Burya ubupfubyi buragatsindwa Ayiwe ariko ibibyo biratuyobeye Ibyate umunyarwanda kwikora munda Burya ubupfubyi uragatsindwa Izuba nkaho ryarashe ririjima,ririjima Ukwezi n’inyenyeri mu ijuru birazima Urwanda rucura umwijima uranyorosa Imbeho intaha umubiri wose uba ubutita,uba ubutita Umutima wanga gutera urahora Amaso arahuma n’amatwi araziba Isi yacecetse n’inkoko ntizikibika Ubunyombya ntibukivuga n’inyana ntizicyabira Imigezi ntigitemba,n’umuyaga ntugihuha
5.
Babyeyi Babyeyi mwabyaye mwe Nimumfashe nihoreze abana we Nihoreze abana Nihoreze imfubyi we he Zazize abagome babicanyi Bakoze amarorerwa Nihoreze abana we Intimba nishavu nagahinda Badahogora naje Ref: nihoreze abana we(X3) Harimo abincuke we Udukuru tw’abakiri mu mugongo Bacutse imbura gihe Babakuye kw’ibere we Babavanye no munda zabanyina Babajugunya kugasozi Barimo ababangavu N’uduhungu dushaka gusoreka Bavukijwe ubwana Bakingiye amaboko we Barebye amaguru baratema Babasiga kugasozi Mwindebana ikiniga Ntabatanga guturika nkarira Nari naje kubahoza Ahobwo murekure icyo kiniga Nayo marira ababunga mumaso Turayabahanagura Mbegeke mugiguza Nkorakore ibyo bisage byanyu Nanjye ndi nyoko wanyu
6.
INDAMUKANYO Nje kubaramutsa mbakumbuye Nje kubaramutsa binzinduye Nje kubaramutsa nturutse kure Nje kubaramutsa ntera imbyino mpanitse cyane Ndanguruye ndetse abakobwa bayijyemo Nabo bahungu bayisohoke Ref:ijwi ryanjye rigere mubicu Ryoge ijuru rw’urwanda Ngo amashyo amagana Muhore mama mwihorere Tugwane munda Mungire mbagige Nje nzanye ishimwe kumutima Nzanye nirindi mumuhogo Ndawubatuye banyakubyara Mugwize u rwanda ibirezi mbihoze Nje nkura ubwatsi bw’ubuntu bwanyu Ubutanga amaraso n’ubuzima Butanga butitangiriye itama N’ubwo mbukurana ikiniga Kivanze n’ishema ritavugwa Mbavuge ubutwari mbavuge ishyaka Mpore mbarata umunsi n’ijoro Abadacogora abatarambirwa Abadatsimburwa mumihigo Ndavuga cyane nsubiramo Ndavuga urwanda rw’inyabutatu Umutwa umututsi n’umuhutu Niko byahoze bizahoraho Mureke dutuze duturane Ndavuga cyane nsubiramo Ubutabera nibukore Uwagize icyaha agihanirwe N’uwagikorewe bamuhoze Maze dukunde duturane
7.
IMPINGA YA MUHABURA Inyikirizo Nari mparaye impinga ya muhabura Iyo mpinga, iyo mpinga yamaze impumu Mbega impinga iharaze neza Mbega ikiyaga mbega akayaga Mbega impinga mbega impinga Mbega impinga igira amabanga Intero 1. Nkebuka hino nkebuka hirya Mbona utununga two mubirunga Mbona utumanga two mu murera Tubereye nyakuduhanga 2. Nterera amaso nsa n’umusinzi Mbona sabyinyo y’inseko nziza Mbona musanze no mubusanza Nudusozi imana yahanze 3. Ijisho ryanjye ryaragashize Ntagasindu ritasuye Ryarahaze riratimaza Maze risinze rirahumiriza 4. Ariko Nibuka abasore bahaguye Nibuka inyota nibuka inzara Nibuka iyo mbeho yo mubirunga Nkumirwa rwose nkifata kumunwa 5. Nibuka iminsi nibuka amezi Nibuka imyaka mbara amasaha Nkabaza imana ahantu yari iri Nkumirwa rwose nkifata kumunwa Inyikirizo Mba ntekereje impinga yamuhabura Mbeg’impinga nyamara impinga iharaze neza Impinga iharaze neza Mbega ikiyaga mbeg’akayaga Mbeg’im[pinga mbeg’impinga Mbeg’impinga ibitse amabanga

about

Supreme Rwandan vocalist and award winner Cecile Kayirebwa produce a compilation of carefully selected tracks to mark the 20th commemoration of the Rwandan Genocide.

credits

released April 3, 2014

Word & Music by Cecile Kayirebwa except Impingaya Muhabura written by Tito Mutema and Cecile Kayirebwa.
Produced by Emmanuel Ndayambaje & Nicolas Mucyo at Rafiki Studio
C + P Ceka I Rwanda

license

all rights reserved

tags

about

CECILE KAYIREBWA Rwanda

contact / help

Contact CECILE KAYIREBWA

Streaming and
Download help

Redeem code

Report this album or account

If you like CECILE KAYIREBWA, you may also like: