|
1. |
|
|
|
|
INDOTO
Natangiye ndota ndora ndi maso
Nambaza imana nkuru y’irwanda
Ngo jenoside iyobe uru Rwanda
Ngo izabere ihataba abantu
Izagwe ishyanga inyuma y’urwanda
Iranga iraza iratuyogoza we
Nyamara ntizaheze inzozi zanjye
Dore baricuza amarorerwa
Dore imbabazi ngo ziratangwa
Dore umubano ubusabane
Dore umutuzo ubu niyo ntego we
|
|
2. |
|
|
|
|
INZOZI
Imana imana
Mana y’irwanda nsingize imana se bagenzi
Imana niyi nkuru
Imanaiterara amapfa burya
Ni nayo itanga aho bahahira
Nyabusa bana banjye nimuhumure
Impumbya zababyeyi turi kumwe
Mbafatiyeiryiburyo
Kandi umusibo nejo
Ejo bundi nzakabya inzozi yehe
Izo narose
Izo narose se bajyenzi
Munzozi nziza z’urwererane
Ukwezi n’inyenyeri byihariye ibicu
Maze nkarota imana imbonekera
Ije mugicu kiza kibengerana
Iti wangaye gutinda ntuzangaye guhera yeyehe
Urubyiruko rw’urwanda
Bafasha ingabo hasi
Hirya no hino y’imipaka
Bati bashishwa nabi barakanyagwa
Ubonye ngo baduteranye tumarane
Dushyamirane nkabanzi
Kandi tuva inda imwe yehehe
Mumpinga ndende ihanitse cyane
Irengeye urwanda rugari rwa gasabo
Impundu ari nyinshi ni imihigo
Maze ngo imbaga yose y’inyabutatu
Mw’ijwi rimwe risa riranguruye
Bati hehe amatage
Ngo ntitugane ingoma bihumbi
|
|
3. |
|
|
|
|
UBUTUMWA
Iyi ndirimbo s’amaganya
Iyi ndirimbo s’amarira
Iyi ndirimbo niyo kwibuka nimpamo
Ye baba we
Ye mana we
Iyi ndirimbo s’amaganya
Dore imyaka yarikubye isaga icumi
Ngiy’ibumbye makumya
Makumyabiri n’impamo
Ye baba we
Ye mana we
Iyi ndirimbo n’ubutumwa
Ng’iyo agira akanya gato
Aba yarabyivugiye n’impamo
Ye baba we
Ye mana we
Iryavugwaga ngiryo ryaratashye
Ya genocide yabay’impamo
Ye baba we
Ye mana we
Ngubw’ubutumwa
Ejo ntagira ntya nkiyandurukira
Nkaba ntengushye uko ngana uku
Ye baba we
Ye mana we
Inyikirizo
Ngo murabeho,ngo murabeho
Ngo murabeho musigare amahoro
Ngo muramenye ntimuzabe imbwa
Umugambi numwe urukundo rw’urwanda
No kuzahora mwibuka
Ndumva imirindi ndumva amasasu
Ndumva induru n’imioborogo
Abana bararira abandi barataka we
Ayiwe mbagire nte
Ye baba we
Ye mana we
Murabeho se babyeyi mwabyaye
Urabeho se mukunzi twabyaranye
Abana beza basa niwabo
Ubamenye nabo bazakumenyere
Ye baba we
Ye mana we
Ndabona ibyuma uko biraby’indimi
Ndabona imihoro ndabona amahiri
Imihini isonga abagihirita
Ngayo amashoka yashotse rubanda
Bashinyitse amenyo bakanuye amaso
Baramena amraso nkabayavoma
Cyangwa se uboshye amazi y’umugezi
Ye baba we
Ye mana we
Murabeho se bavandimwe banjye
Murabeho namwe nshuti twabanye
Twasangiye akabisi nagahiye
Umugambi numwe urukundo rw’urwanda
No kuzahora mwibuka
Narushye kurara mbunda bunda
Narushye kwihisha uboshye igisambo
Narushye ibihuru n’ibishugunda
Namahwa ampanda anshishimura
Narushye kurara butunda
Munsi y’urugo iwanjye
Narushye iyi nyota, narushye iri rungu
Narushye ububwoba,narushye uyu mujinya
Naka gahinda, ngabo baraje nduhuke
Ye baba we
Ye mana we
Inyikirizo
murabeho, murabeho
murabeho musigare amahoro
muramenye ntimuzabe imbwa
Umugambi numwe urukundo rw’urwanda
No kuzahora mwibuka
Iryavugwaga ngiryo ryaratashye
Ya genocide yatwahutsemo
Ye baba we
Ye mana we
Ndumva urupfu runjyana runjyana
Nabwo ubuzima buncika buncika
Ye baba we
Ye mana we
|
|
4. |
|
|
|
|
UBUPFUBYI
Nimureke nerure nganye ni mu gihe,ni mu gihe
Simpfe n’ikindi urupfu rwo rurasanzwe
Simpfe n’kindi intambara nayo irasanzwe
Ref :ayiwe ayiwe urupfu
Rwagashinyaguro
Urwishe data rukica mama ruragatsindwa
Burya ubupfubyi buragatsindwa
Ayiwe ariko ibibyo biratuyobeye
Ibyate umunyarwanda kwikora munda
Burya ubupfubyi uragatsindwa
Izuba nkaho ryarashe ririjima,ririjima
Ukwezi n’inyenyeri mu ijuru birazima
Urwanda rucura umwijima uranyorosa
Imbeho intaha umubiri wose uba ubutita,uba ubutita
Umutima wanga gutera urahora
Amaso arahuma n’amatwi araziba
Isi yacecetse n’inkoko ntizikibika
Ubunyombya ntibukivuga n’inyana ntizicyabira
Imigezi ntigitemba,n’umuyaga ntugihuha
|
|
5. |
|
|
|
|
Babyeyi
Babyeyi mwabyaye mwe
Nimumfashe nihoreze abana we
Nihoreze abana
Nihoreze imfubyi we he
Zazize abagome babicanyi
Bakoze amarorerwa
Nihoreze abana we
Intimba nishavu nagahinda
Badahogora naje
Ref: nihoreze abana we(X3)
Harimo abincuke we
Udukuru tw’abakiri mu mugongo
Bacutse imbura gihe
Babakuye kw’ibere we
Babavanye no munda zabanyina
Babajugunya kugasozi
Barimo ababangavu
N’uduhungu dushaka gusoreka
Bavukijwe ubwana
Bakingiye amaboko we
Barebye amaguru baratema
Babasiga kugasozi
Mwindebana ikiniga
Ntabatanga guturika nkarira
Nari naje kubahoza
Ahobwo murekure icyo kiniga
Nayo marira ababunga mumaso
Turayabahanagura
Mbegeke mugiguza
Nkorakore ibyo bisage byanyu
Nanjye ndi nyoko wanyu
|
|
6. |
|
|
|
|
INDAMUKANYO
Nje kubaramutsa mbakumbuye
Nje kubaramutsa binzinduye
Nje kubaramutsa nturutse kure
Nje kubaramutsa ntera imbyino mpanitse cyane
Ndanguruye ndetse abakobwa bayijyemo
Nabo bahungu bayisohoke
Ref:ijwi ryanjye rigere mubicu
Ryoge ijuru rw’urwanda
Ngo amashyo amagana
Muhore mama mwihorere
Tugwane munda
Mungire mbagige
Nje nzanye ishimwe kumutima
Nzanye nirindi mumuhogo
Ndawubatuye banyakubyara
Mugwize u rwanda ibirezi mbihoze
Nje nkura ubwatsi bw’ubuntu bwanyu
Ubutanga amaraso n’ubuzima
Butanga butitangiriye itama
N’ubwo mbukurana ikiniga
Kivanze n’ishema ritavugwa
Mbavuge ubutwari mbavuge ishyaka
Mpore mbarata umunsi n’ijoro
Abadacogora abatarambirwa
Abadatsimburwa mumihigo
Ndavuga cyane nsubiramo
Ndavuga urwanda rw’inyabutatu
Umutwa umututsi n’umuhutu
Niko byahoze bizahoraho
Mureke dutuze duturane
Ndavuga cyane nsubiramo
Ubutabera nibukore
Uwagize icyaha agihanirwe
N’uwagikorewe bamuhoze
Maze dukunde duturane
|
|
7. |
|
|
|
|
IMPINGA YA MUHABURA
Inyikirizo
Nari mparaye impinga ya muhabura
Iyo mpinga, iyo mpinga yamaze impumu
Mbega impinga iharaze neza
Mbega ikiyaga mbega akayaga
Mbega impinga mbega impinga
Mbega impinga igira amabanga
Intero
1. Nkebuka hino nkebuka hirya
Mbona utununga two mubirunga
Mbona utumanga two mu murera
Tubereye nyakuduhanga
2. Nterera amaso nsa n’umusinzi
Mbona sabyinyo y’inseko nziza
Mbona musanze no mubusanza
Nudusozi imana yahanze
3. Ijisho ryanjye ryaragashize
Ntagasindu ritasuye
Ryarahaze riratimaza
Maze risinze rirahumiriza
4. Ariko
Nibuka abasore bahaguye
Nibuka inyota nibuka inzara
Nibuka iyo mbeho yo mubirunga
Nkumirwa rwose nkifata kumunwa
5. Nibuka iminsi nibuka amezi
Nibuka imyaka mbara amasaha
Nkabaza imana ahantu yari iri
Nkumirwa rwose nkifata kumunwa
Inyikirizo
Mba ntekereje impinga yamuhabura
Mbeg’impinga nyamara impinga iharaze neza
Impinga iharaze neza
Mbega ikiyaga mbeg’akayaga
Mbeg’im[pinga mbeg’impinga
Mbeg’impinga ibitse amabanga
|
Supreme Rwandan vocalist and award winner Cecile Kayirebwa produce a compilation of carefully selected tracks to mark the 20th commemoration of the Rwandan Genocide.